Malachi 1:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa batambyi mwe, ngaho nimwinginge Imana, umva ko itubabarira! Mbese aho yabakirana ubwuzu kandi muyisuzugura mutyo?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Noneho rero, cyo nimugerageze kurura Imana kugira ngo itugirire impuhwe, kuko ibi byose ari mwe byaturutseho. Ariko se, izashobora ite kubakirana urugwiro? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Noneho nimusabe Imana imbabazi itubabarire, kuko ari mwe mubiduhesha. Aho hari uwo muri mwe yakwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.