Malachi 2:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abayahudi bahemukiye Imana, bakora ibizira biteye ishozi mu gihugu cyabo cyose no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu. Koko Abayahudi bahumanyije Ingoro Uhoraho akunda, kandi bashatse abanyamahangakazi basenga ibigirwamana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yuda yishe isezerano, akorera amahano muri Israheli n’i Yeruzalemu. Ni koko, bene Yuda bandavuje ahantu hatagatifu hakundwa n’Uhoraho, barongora abakobwa basenga ibigirwamana by’amahanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli n'i Yerusalemu. Yuda yacumuye ku buturo bwera Uwiteka akunda, kuko yarongoye umukobwa w'imana y'inyamahanga.