Malachi 2:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari ikindi kandi mukora: muza ku rutambiro rw'Uhoraho mugasuka amarira. Muraboroga kandi mukaganya kubera ko atacyita ku maturo yanyu ngo ayakirane ubwuzu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Si ibyo gusa kandi, hari n’ibindi mukora: mwahindanyije urutambiro rw’Uhoraho n’amarira, muraniha mukaganya mubitewe n’uko atacyita ku maturo yanyu, akaba nta cyo acyakira kivuye mu biganza byanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi hariho n'ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy'Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe.