Malachi 2:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Murushya Uhoraho kubera amagambo yanyu. Nyamara murabaza muti: “Tumurushya dute?” Muramurushya iyo muvuga muti: “Umuntu wese ukora ibibi, Uhoraho amwita mwiza akamwishimira”, cyangwa iyo mumubaza muti: “None se Imana idaca urwa kibera iri he?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Murananiza Uhoraho n’amagambo yanyu! Nyamara mukabaza muti «Ese icyo tumunanizaho ni iki?» Mumunaniza igihe muvuga muti «Umuntu wese ukora ikibi aba atunganye mu maso y’Uhoraho; bene abo ni bo yishimira», cyangwa ngo «Imana ituma ubutabera buganza iri hehe?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwaruhije Uwiteka n'amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhije dute?’ Kuko muvuga yuko umuntu wese ukora ibyaha ari mwiza imbere y'Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?’