Malachi 2:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko mwebwe abatambyi ntimwasohoje uwo murimo, ahubwo inyigisho zanyu zatumye benshi bagwa mu byaha. Bityo mwica Isezerano nagiranye n'abakomoka kuri Levi.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara kuri mwe si ko bimeze: mwateshutse inzira maze muyobya benshi n’inyigisho zanyu, mwishe isezerano rya Levi; uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko mwebwe murateshutse muyoba inzira, mwagushije benshi mu by'amategeko, mwishe isezerano rya Lewi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.