Malachi 2:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Na none ati: “Nanjye nabateje rubanda rwose barabasuzugura mukorwa n'isoni, kuko mutakoze ibyo nshaka kandi ntimwabaye intabera, ngo mufate abantu bose kimwe imbere y'Amategeko yanjye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanjye, ni cyo gitumye mbagira insuzugurwa n’ibigoryi muri rubanda rwose, kuko mutakurikije inzira zanjye kandi mukabera mu gukemura imanza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nanjye ni cyo gitumye mbahindura abanyagisuzuguriro, mugahinyurwa imbere y'abantu bose kuko mutakomeje inzira zanjye, ahubwo mukarobanura ku butoni mu by'amategeko.