Malachi 3:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Dore ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Bidatinze Nyagasani mushaka azasesekara mu Ngoro ye, kandi intumwa mwifuza ngiyo iraje, ibazaniye Isezerano.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y'isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.