Malachi 3:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ngaho nimuzane kimwe cya cumi gishyitse, mugishyire mu bubiko bw'Ingoro yanjye kugira ngo ibemo ibyokurya. Ngaho nimubikore murebe ko ntazagomorora imigomero y'ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimuzane mu cyumba cy’ububiko igice cya cumi cyose cy’ibyo mutunze, maze mu Ngoro yanjye habemo ibyo kurya. Bityo muzabe mungerageje, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, maze murebe neza uko nzabakingurira imiyoboro yo mu ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.