Malachi 3:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabuza inzige kwangiza imyaka yanyu, kandi imizabibu yanyu ntizongera kurumba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzabuza isanane kubangiriza imyaka, zoye gutsemba umusaruro w’ubutaka bwanyu, maze imizabibu yo ku misozi yanyu irumbuke, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n'umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.