Malachi 3:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni nde uzarokoka ku munsi azaza? Cyangwa se ni nde uzahangara kumuhagarara imbere ubwo azaba aje? Kuko ameze nk'isabune y'umumeshi ikuraho umwanda, cyangwa nk'umuriro w'umucuzi ushongesha ubutare kugira ngo ubutunganye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk'umuriro w'umucuzi, n'isabune y'abameshi.