Mark 1:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, amenesha n'ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu. Ariko ntiyazikundira kuvuga kuko zari zamumenye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.