Mark 1:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe abaturage bo mu ntara yose ya Yudeya n'abo mu murwa wayo wa Yeruzalemu bose basangaga Yohani, akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani, bemerera mu ruhame ibyaha byabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze intara yose ya Yudeya ikagenda imugana, n’abaturage bose ba Yeruzalemu. Nuko bakabatizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abatuye mu gihugu cy'i Yudaya n'ab'i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.