Mark 10:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Yezu ava aho ngaho ajya mu ntara ya Yudeya, n'iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Imbaga y'abantu yongera gukoranira aho ari, asubira kubigisha nk'uko yabimenyereye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yezu ava aho ngaho, ajya mu ntara ya Yudeya yo hakurya ya Yorudani. Abantu benshi bongera gukoranira iruhande rwe, nuko abigisha uko bisanzwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko arahaguruka avayo, ajya mu gihugu cy'i Yudaya no hakurya ya Yorodani. Iteraniro ry'abantu ryongera guteranira aho ari, arongera arabigisha nk'uko yamenyereye.