Mark 12:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bakihagera baramubwira bati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe, ukigisha inzira y'Imana mu kuri. Mbese ni ngombwa ko dutanga umusoro w'umwami w'i Roma, cyangwa si ngombwa? Tuwutange, cyangwa twe kuwutanga?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baraza baramubwira bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. Ese gutanga umusoro wa Kayizari biremewe, cyangwa se ntibyemewe? Tujye tuwutanga cyangwa se twoye kuwutanga?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baje baramubwira bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy'umuntu wese, ahubwo wigisha inzira y'Imana by'ukuri. Mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro cyangwa ntiyemera?