Mark 12:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku byerekeye izuka ry'abapfuye, mbese ntimwasomye mu gitabo cya Musa igihe yari ku gihuru cyaka umuriro, ko Imana yamubwiye iti: ‘Ndi Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo’?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho ku byerekeye ko abapfuye bazazuka, nta bwo mwasomye mu gitabo cya Musa, uko Imana yamubwiriye muri cya gihuru kigurumana, iti ’Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo?’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ibyerekeye ku kuzuka kw'abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose uko Imana yavuganye na we iri muri cya gihuru iti ‘Ni jye Mana ya Aburahamu, n'Imana ya Isaka, n'Imana ya Yakobo’?