Mark 13:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi igihe bazabarega mu nkiko, ntimuzahagarike umutima mbere y'igihe mwibaza ibyo muzireguza, kuko igihe nikigera muzahabwa icyo mukwiriye kuvuga. Si mwe muzaba mwivugira, ahubwo ni Mwuka Muziranenge uzavuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze igihe bazaba babajyanye kubatanga, ntimuzabunze imitima mwibaza icyo muzavuga. Muzavuge ikibajemo muri uwo mwanya, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo azaba ari Roho Mutagatifu ubavugiramo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y'ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera.