Mark 13:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Icyakora, umunsi n'isaha bizaberaho ntawe ubizi, habe n'abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, bizwi na Data wenyine.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha, nta we ubizi, habe n’abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na Mwana; bizwi n’Imana Data wenyine.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, keretse Data.