Mark 14:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umunsi wa mbere w'Iminsi mikuru y'Imigati idasembuye, ari wo baryagaho umwana w'intama wa Pasika, abigishwa ba Yezu baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tujya kugutegurira ifunguro rya Pasika?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa be baramubaza bati «Urashaka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ku munsi wa mbere w'iyo minsi y'imitsima idasembuwe, ari wo babagiraho umwana w'intama wa Pasika, abigishwa be baramubaza bati “Urashaka ko tujya he ngo tugutunganirize ibya Pasika ngo ubirye?”