Mark 14:72 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati: “Inkoko irajya kubika kabiri umaze kunyihakana gatatu.” Nuko araturika ararira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati «Isake itarabika ubwa kabiri, uzaba unyihakanye gatatu.» Nuko araturika ararira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.” Ariyumvīra, agira agahinda kenshi ararira.