Mark 15:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bakigenda bahura n'umuntu w'i Sirene witwaga Simoni, se wa Alegisanderi na Rufo ava mu cyaro. Abasirikari bamuhatira gutwara umusaraba wa Yezu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu nzira, bafatirana Simoni w’i Sireni, se wa Alegisanderi na Rufusi, wiviraga mu murima, ngo amutwaze umusaraba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Batangīra umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w'Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu.