Mark 15:41 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bagore bakurikiraga Yezu akiri muri Galileya, bamufasha imirimo. Hari n'abandi bagore benshi bamuherekeje ajya i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu Galileya. Bari kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo ubwo yabaga i Galilaya ni bo bamukurikiraga bamukorera, n'abandi bagore benshi bazamukanye i Yerusalemu.