Mark 15:43 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
haza Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umujyanama w'ikirangirire mu rukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi. Yari umwe mu bari bategereje ubwami bw'Imana, maze aratinyuka ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro, wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosefu Umunyarimataya, umujyanama w'icyubahiro kandi na we yategerezaga ubwami bw'Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.