Mark 15:46 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yozefu amaze kugura umwenda wera, avana umurambo wa Yezu ku musaraba awuhambira muri uwo mwenda. Aherako awushyingura mu mva yari yarakorogoshowe mu rutare, hanyuma ahirikiraho ibuye arikingisha umuryango.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozefu, ngo amare kugura umwenda, amanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na we agura umwenda w'igitare, arayibambūra ayizingira muri uwo mwenda w'igitare, amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva.