Mark 15:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe muri gereza hari abari barishe abantu mu myivumbagatanyo yo kugomera Abanyaroma, muri abo hari uwitwaga Baraba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo rero mu buroko hakaba uwitwa Barabasi, wari wafatanywe n’abandi bagome bari biciye umuntu mu myivumbagatanyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko muri icyo gihe hariho uwitwaga Baraba wabohanywe n'abari bagomye, bishe abantu muri ubwo bugome.