Mark 16:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri icyo gitondo cy'umunsi wa mbere Yezu amaze kuzuka, abanza kwiyereka Mariya w'i Magadala, uwo yari yarameneshejemo ingabo ndwi za Satani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu amaze kuzuka mu gitondo cy’uwa mbere w’isabato, abanza kubonekera Mariya Madalena, uwo yari yarirukanyemo roho mbi ndwi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi.