Mark 2:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kimwe abigishwa ba Yohani Mubatiza n'Abafarizayi bari bigomwe kurya, maze abantu basanga Yezu baramubaza bati: “Kuki abigishwa ba Yohani n'ab'Abafarizayi bigomwa kurya, naho abawe ntibabikore?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi umwe abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi bari basibye kurya. Nuko baraza babaza Yezu bati «Ni iki gituma abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi basiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gihe abigishwa ba Yohana n'ab'Abafarisayo biyirizaga ubusa, nuko baraza baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa ba Yohana n'abigishwa b'Abafarisayo biyiriza ubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?”