Mark 2:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta n'usuka inzoga y'umubira mu mpago z'impu zishaje. Uwabikora, impago zaturika zikangirika inzoga igasandara. Ahubwo inzoga y'umubira bayisuka mu mpago zikiri nshya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi yasandaza amasaho, maze divayi ikameneka, n’amasaho agapfa ubusa. Ubundi divayi nshya bajye bayishyira mu masaho mashya!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nta wusuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobe isukwa mu mifuka mishya.”