Mark 3:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu abararanganyamo amaso arakaye, kandi atewe agahinda n'uko imitima yabo inangiye. Nuko abwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Arakirambura maze cyongera kuba kizima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura, kirakira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n'uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.