Mark 5:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Arazemerera. Nuko ziva muri uwo muntu zinjira mu ngurube, maze umugana wose ucuncumuka ku gacuri wiroha mu kiyaga. Izo ngurube zose uko zari nk'ibihumbi bibiri zirarohama.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arabizemerera. Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu, zinjira mu ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja; uko zari nk’ibihumbi bibiri, ziroha mu nyanja.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n'amazi, zari nk'ibihumbi bibiri.