Mark 6:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Herodi yumva ibya Yezu, kandi koko izina rye ryari rimaze kwamamara hose. Bamwe baravugaga bati: “Ni Yohani Mubatiza wazutse! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwami Herodi yumva bavuga ibya Yezu, kuko izina rye ryari rimaze kwamamara, bavuga ngo «Yohani Batisita yazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma yifitemo ububasha bwo gukora ibitangaza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati “Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.”