Mark 6:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami agira agahinda kenshi, nyamara kubera ko yari yabirahiriye imbere y'abatumirwa be yanga kukimwima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami biramushavuza cyane, ariko kubera indahiro ye n’abo yari yatumiye, yanga kwivuguruza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y'abasangira na we, ananirwa kukimwima.