Mark 6:41 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana. Nuko amanyura iyo migati, ayiha abigishwa be, na bo bayikwiza abantu. N'amafi abiri ayagabanya abantu bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amaze gufata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba hejuru, ashimira Imana. Hanyuma amanyura ya migati, ayiha abigishwa be kugira ngo babagaburire. Na ya mafi abiri ayabagabanya bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyīra abantu, n'izo fi ebyiri azibagaburira bose.