Mark 6:56 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi aho yahingukaga hose, ari mu byaro, ari mu mijyi, ari no mu misozi bashyiraga abarwayi ahagaragara, bakamwinginga ngo byibura bakore ku ncunda z'umwitero we, abazikozeho bose bagakira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z’umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.