Mark 7:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugore wari ufite akana k'agakobwa kahanzweho n'ingabo ya Satani, yumvise ibya Yezu ahita aza amwikubita imbere.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ako kanya, umugore wari ufite umwana w’umukobwa wahanzweho na roho mbi yumvise bamuvuga, araza amupfukama imbere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y'ibirenge bye.