Mark 7:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu aramusubiza ati: “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza gufata ibyokurya byabo ngo ubijugunyire imbwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu aramubwira ati «Reka abana babanze bahage, kuko bidakwiye gufata umugati w’abana ngo bawujugunyire ibibwana.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo ubijugunyire imbwa.”