Mark 7:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugore aramusubiza ati: “Ni koko Nyagasani, ariko kandi n'imbwa zibunze munsi y'ameza zirya utwo abana bataye hasi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugore aramusubiza ati «Ni koko, Nyagasani! Ariko n’ibibwana birya utuvungukira abana bataye mu nsi y’ameza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y'ameza zirya ubuvungukira bw'abana.”