Mark 8:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ategeka abantu kwicara hasi maze afata iyo migati uko ari irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, ayiha abigishwa be ngo bayikwize abantu, barayitanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ategeka rubanda kwicara hasi, maze afata ya migati irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be ngo bayibahereze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi arayishimira, arayimanyagura ayiha abigishwa be ngo bayibashyire, barayibaha.