Mark 9:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Arongera arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko bamwe mu bari aha, batazapfa batabonye ubwami bw'Imana buje bufite ububasha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko yungamo ati «Ndababwira ukuri: mu bari hano, harimo abatazapfa batabonye Ingoma y’Imana ije mu bubasha.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko aba ngaba bahagaze hano, harimo bamwe bazabona ubwami bw'Imana buzanye ububasha batarapfa.”