Mark 9:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Baramuzana. Umwana akirabukwa Yezu, iyo ngabo ya Satani iramutigisa maze aragwa, yigaragura hasi azana ifuro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baramumuzanira. Roho mbi ikibona Yezu, icugusa umwana cyane, yikubita hasi, arigaragura azana urufuro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baramumuzanira.Dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, abira ifuro.