Matthew 1:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawidi hari ibisekuruza cumi na bine, kuva kuri Dawidi kugeza bajyanywe i Babiloni na byo ni cumi na bine, no kuva bajyanywe i Babiloni kugeza kuri Kristo ni cumi na bine.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ba sekuruza bose, uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawidi ni cumi na bane, kandi uhereye kuri Dawidi ukageza igihe bimuriwe i Babuloni ni cumi na bane, kandi uhereye icyo gihe bimuriwe i Babuloni ukageza kuri Kristo ni cumi na bane.