Matthew 11:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho Umwana w'umuntu aje arya kandi anywa baravuga bati: ‘Mbega igisahiranda cy'igisinzi, cy'incuti y'abasoresha n'abanyabyaha!’ Nyamara ubwenge bw'Imana bugaragazwa n'icyo bwakoze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, bati ’Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwana w'umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n'imirimo yabwo.”