Matthew 12:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mbese umuntu yabasha ate kwigabiza urugo rw'umunyamaboko kugira ngo amusahure ibyo atunze, atabanje kumuboha? Ubwo ni bwo yasahura urugo rwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Cyangwa se, umuntu ashobora ate kwinjira mu nzu y’umunyamaboko no gusahura ibintu bye atabanje kumuboha? Ni bwo yabona kumusahurira inzu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y'umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye?