Matthew 12:45 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ikajya kuzana izindi ngabo ndwi ziyitambukije ubugome, zose zikinjirana zigatura muri uwo muntu. Nuko imibereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi. Uko ni ko bizaba ku bantu babi b'iki gihe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku. Nguko uko bizamerera iki gisekuru kibi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b'iki gihe kibi.”