Matthew 14:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bugorobye abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera iyi mbaga y'abantu, bajye mu mihana bihahire ibyokurya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bugorobye, abigishwa be baramwegera, bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu; none sezerera aba bantu bajye mu ngo kwigurira ibyo barya.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umunsi ukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu none umunsi urakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bīhahire ibyokurya.”