Matthew 14:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ategeka abantu kwicara mu byatsi, afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru ashimira Imana. Arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza abo bantu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu.