Matthew 17:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Petero abwira Yezu ati: “Nyagasani, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Nubishaka ndubaka utuzu dutatu tw'ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Petero ni ko guterura abwira Yezu, ati «Nyagasani, kwibera hano ntako bisa; niba ubishaka ngiye kuhaca ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.”