Matthew 17:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akivuga atyo igicu kibengerana kirabatwikīra, bumva ijwi ry'uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira. Nimumutege amatwi!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akivuga ibyo, igihu kibengerana kirabatwikira; ijwi riturukamo rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akibivuga igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.”