Matthew 17:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ati: “Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kwerekwa, kugeza ubwo Umwana w'umuntu azaba amaze kuzuka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bamanuka umusozi, Yezu arabihanangiriza ati «Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kubona, kugeza ubwo Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bakimanuka umusozi, Yesu arabihanangiriza ati “Ntihagire umuntu mubwira ibyo mweretswe, kugeza aho Umwana w'umuntu azazukira.”