Matthew 18:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“None se murabibona mute? Hagize umuntu ufite intama ijana maze imwe ikazimira, mbese ntiyasiga izindi mirongo cyenda n'icyenda ku musozi, kugira ngo ajye gushaka iyazimiye?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye, ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mbese muratekereza mute? Umuntu ufite intama ijana, imwe muri zo iyo izimiye ntasiga izo mirongo urwenda n'icyenda, akajya ku misozi agashaka iyazimiye?