Matthew 18:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Niba ikiganza cyawe cyangwa ikirenge cyakugusha mu cyaha, ugice ugite kure. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ucitse ikiganza cyangwa ikirenge kimwe, aho kurohwa mu muriro utazima ufite ibiganza cyangwa ibirenge byombi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba ikiganza cyawe cyangwa ikirenge cyawe bigutera gukora icyaha, bice ubijugunye kure yawe! Ikiruta ni uko wajya mu bugingo ucitse ukuboko cyangwa ucumbagira, aho gutabwa mu muriro w’iteka, ufite ibiganza byawe byombi cyangwa ibirenge byombi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko ukuboko kwawe cyangwa ukuguru kwawe nibigucumuza uguce ugute kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe cyangwa ukuguru, biruta ko wajugunywa mu muriro utazima ufite amaboko yombi cyangwa amaguru yombi.